Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u
RWANDA ryo ku wa 4 Kanama 2003 nk’uko ryavuguruwe
kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 118, igika cya 3, Minisitiri
w’Intebe ageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya
Guverinoma mu gihe kitarenze iminsi 30 atangiye imirimo
ye. Ni muri urwo rwego, nishimiye kugeza ku Nteko Ishinga
Amategeko Imitwe yombi ndetse no ku Banyarwanda n’abandi
bafatanyabikorwa muri rusange gahunda ya Guverinoma
dufite inshingano yo gushyira mu bikorwa.
Mbere na mbere ndagira ngo mbanze nshimire Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, ku
cyizere yangiriye anshinga umurimo wo kuba Minisitiri
w’Intebe. Ndanashimira kandi Abanyarwanda bamugiriye
icyizere bakamutorera kongera kuyobora u Rwanda indi
manda ya kabiri y’imyaka 7 (2010-2017). Abanyarwanda
bose bazi kandi ko imvugo ari yo ngiro iyo babona ibikorwa
byinshi bitandukanye bimaze kugerwaho mu iterambere
n’imibereho myiza y’abatuye u Rwanda dukesha ubuyobozi
bwiza, ubuhanga n’ubwitange bwa Nyakubahwa Perezida
Paul Kagame. Ngirango nta munyarwanda ushyira mu gaciro
udatewe ishema n’uburyo u Rwanda ruyobowe, umuvuduko
w’iterambere rufite, kimwe n’agaciro ruhabwa mu ruhando
mpuzamahanga.