Icyerekezo cy’u Rwanda muri 2020 na gahunda y’imbaturabukungu bifite intego yo guteza imbere ubumenyi ngiro, ikoranabuhanga n’ubukungu.

Muri iyigahunda, u Rwanda rwashyize imbaraga mu ihinduramatwara rishingiye ku guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze muri izi ngufu, leta y’u Rwandayashyizeho gahunda yo kwigisha, kwiga ndetse no kugenzura gahunda y’uburezi kugirango butange abaturage igihugu gikeneye.

Igice cya kabiri cy’ingenzi cy‘icyerekezo 2020 kigaragaza iby’ibanze bikenewe kugirango bagenzure buri gihe gahunda y’amasomo ifasha kugera kuntego z’uburezi n’iterambere ry’igihugu. Nubwo gahunda y’amasomo atariyo yonyine ituma habaho ireme ry’uburezi ariko n’iyingenzi.

Leta y’u Rwanda izakomeza gushyira ingufu mukugera kuntego z’ikinyagihumbi UN yihaye mu iterambere igice cya kabiri nicya gatatu; ihamagarira abana kudapfusha ubusa amahirwe yo kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye izarangirana na 2015. Mu gihugu cyateye intambwe nini mu kugera kuri izintego kukigereranyo kingana na 91.7% mu mashuri abanza. Bigaragara ko mu mwaka wa 2015, u Rwnda ruzaba rwabigezeho cyangwa, rwenda kugera kuntego z’ikinyagihumbi igice cya kabiri ndetse n’isura y’uburezi mu kinyagihumbi mu gice cya gatatu.

Ikindi mukuzuza intego z’uburezi zashyizweho n’imiryango mpuzamahanga, u Rwnda rwakomeje ingamba zarwo nkuko zagaragajwe mu byiciro bibiri, icyerekezo 2020 na gahunda y’imbaturabukungu. Ibyo bigaragaza akamaro k’uburezi mu guha umuntu ubushobozi mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda. Iyogahunda ihamagarira abantu guhabwa amahugurwa no kwigisha abaturage bo mu byiciro byose, harimo abakuru batagize amahirwe yo kubona uburezi n’ubumenyi by’ingenzi kugirango babone imirimo.

Gahunda y’imbaturabukungu igaragaza ibikenewe kugirango tugere ku ireme ry ‘uburezi mu byiciro byose, hamwe n’intego zo kurwego rwo hejuru zijyanye n’umusaruro w’uburezi ukenewe; gushyira imbaraga muri sayansi, kwigisha ikoranabuhanga no kuri kwirakwiza hose.
Muri make, gahunda y’u Rwanda mu burezi ifite intego yo gushyiraho abakozi bize bazi gukoresha ikoranabuhanga ku umurimo.

Izi gamba zijyanye na gahunda ya leta y’u Rwanda yo gutanga serivise y’ikoranabuhanga muri afurika bishingiye kumutungo kamere w’igihugu mukeya, gukoresha ubutaka bukeya dufite neza tububyaza ubwenge bwo guteza imbere ubukungu mu mwanya wo kububonamo ubw’inganda, ubuhinzi n’ubworozi gusa.

Soma Raporo yose

Newsletter

Copyright © 2017. Rwanda Civil Society Platform. All Rights Reserved.